Archive pour 16 janvier, 2012

NYAKWIGENDERA ALEXANDRE KIMENYI YATANGAJE IYI NYANDIKO MBERE GATO Y’AMATORA YO MURI 2003 YABAYE MU RWANDA

NYAKWIGENDERA ALEXANDRE KIMENYI YATANGAJE IYI NYANDIKO MBERE GATO Y'AMATORA YO MURI 2003 YABAYE MU RWANDA kimenyiAmatora ya Perezida ateganijwe muri 2003 yari akwiye gusunikwa
Uyu mwaka utaha wa 2003, ni ho hazaba amatora ashyiraho Perezida mu Rwanda. Ibyo bimaze kumenyeshwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kuri jye ndabona ari vuba cyane. Ayo matora akaba yangombaga kwigizwa inyuma.
Igituma amatora agomba gusunikwa.
Amatora aramutse abaye umwaka utaha, hatorwa Perezida wa FPR ari we Perezida wa Republika Paul Kagame. Ibi kuri jye mbona atari ugutora, kubera ko uzatorwa azwi. Ibi rero ni ukurushya abantu. Uko mbibona bazabigenza, kongere ya FPR izaterana, isabe abayoboke bayo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu. Ntihazabura nka babiri cyangwa batatu babikora hari mo na Perezida Kagame. Perezida Kagame ni we uzatsinda. Iyi rero ni imikino dusanzwe tuzi. N’andi mashyaka ari muri Leta nka MDR, PL na PSD nayo azatora abazagomba gupiganwa na Perezida Kagame. Abo ayo mashyaka azatora nabo bazaba ari abumvikanye na Perezida Kagame nabyo by’umukino. Perezida Kagame azatsinda ayo matora nk’uko biteganijwe.
Kubera iki Perezida Kagame ashaka ko amatora aba vuba?

Amatora agomba kuba kugirango Perezida Kagame yereke isi ko u Rwanda rumaze kugera muri demokarasi kandi ko abanyarwanda basigaye bitorera abategetsi babo. Kubera ubukene bw’igihugu tukaba tugendera ku mfashanyo n’inguzanyo z’ibihugu bikize kandi byahoze biduhatse, Leta igomba kubyemeza ko izubahiriza ibyo ibyo bihugu biyitegetse kugirango ishobore kubona izo mfashanyo cyangwa izo nguzanyo. Bimwe mu byo izo leta zisaba ni ukwerekana ko ibihugu bifashwa bigendera kuri demokari kandi ko bishyiraho abategetsi bikoresheje inzira zo gutora. Ubundi ibyo bihugu bisaba leta zacu nko kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugendera kuri demokarasi, ntabwo ari bibi. Ariko amatora yose si demokarasi. Icy’ingenzi muri byo, ni uburyo ayo matora agenwa, n’abatorwa abo ari bo.
Hari n’ubwo usanga ayo matora ari ukurushya abaturage ku busa no gutagaguza amafaranga y’igihugu ategura ayo matora kandi yashoboraga gukoreshwa ikindi kintu cy’ingirakamaro. Nta kamaro ko kuvuna abantu ngo bajye gutora kandi bazi uzatorwa uwo ari we. Ndibuka igihe cy’ishyaka rimwe rukumbi muri Afrika, ba Mobutu, ba Amin, ba Bokassa, ba Habyarimana, abaturage bategekwa kujya gutora kandi hari umukandida umwe, kandi atowe adatowe, azakomeza kuba perezida. Ibi ni ukubyina abantu ku mubyimba. Ndibuka na none ko ubwo Perezida Habyarimana aherutse kwitoresha, muri perefegitura ya Gikongoro yatowe 100% kandi abaturage baho barivumbuye abenshi ntibajye gutora. Ibyiza rero ni uko bavuga igihe bazaviraho, ibyo gutoresha bakabireka kubera ko nta kintu gihinduka.
Kureka amashyaka ari hanze kuza gukorera mu gihugu.

Amatora ntacyo azaba amaze kandi ntazaba akemuye ibibazo biriho igihe andi mashyaka ari mu gihugu atotezwa, n’ari hanze atemerewe gukorera mu gihugu. Mbere ko amatora aba, abafungiwe politiki nka Perezida Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Jean Mbanda, uwahoze ari koloneli bwana Biseruka n’abandi bari bakwiye kurekurwa. Ishyaka Ubuyanja ryari rikwiye kwemerwa gukorera mu gihugu. Amashyaka yandi nayo ari mu gihugu yari akwiye kwemerwa gukora nk’uko ishyaka riri ku butegetsi rikora.
Amashyaka ari hanze nayo yari yakagombye kuyareka akaza agakorera mu gihugu, maze abanyarwanda bakamenya ibitekerezo byayo. Bakamenya aho atandukaniye na FPR mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa. Ibi byabafasha kumenya iryiza iryo ari ryo, bakaba ari ryo bayoboka cyangwa bahitamo igihe amatora azaba yabaye.
Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
Kugirango hazabeho amatora nyakuri, abaturage bazashobore kwitorera uwo bihitiyemo kubera ubushobozi n’urukundo rw’igihugu, hari hakwiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho ikubiyemo amashyaka yose afite abayoboke benshi. Ibi byatuma abanyarwanda batangira kumenya abayobozi cyangwa abayoboke b’andi mashyaka , bakamenya koko niba ari inyangamugayo kandi bashoboye akazi bashinzwe cyangwa ako bazahabwa amatora amaze kuba. Mu by’ukuri nta guverinoma y’inzibacyuho yigeze iba kubera ko abayobozi b’andi mashyaka bagiye bakurwaho kandi FPR ikaba nyine ari yo yishyiriraho abo ishatse bitwa ko bari mu yandi mashyaka. Indi mpamvu ari ngombwa ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ni ukugirango, amashyaka yose ashobora gusaranganya amafaranga Leta izaba yarageneye ibyerekeye iby’amatora. Bitagenze bityo guverinoma iriho yakoresha ububasha bwa Leta bwose, nka Radiyo, televiziyo, ibinyamateka, ibikoresho bya Leta n’abakozi ba Leta kwamamaza no gutora ishyaka riri ku butegetsi, andi mashyaka akanigwa.
Perezida Kagame niba atemeye ngo amashyaka akorere mu gihugu ku mugaragaro kandi ashyireho guverinoma y’inzibacyuho, amatora yayihorera kuko ari ugutera abaturage umwanya kuko bamutoye cyangwa batamutoye, AZATORWA.
Kimenyi

BAMWE MU BANYARWANDA INZARA ITUMYE BAHUKA MU MBWA ZA BAGENZI BABO par Divine Kagoyire

Gatera arishyuza abamuririye imbwa ze 2 indishyi ingana na 1.500.000 FRW!

Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana na 1.500.000 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.

Gatera Jean Bosco akaba ngo ubusanzwe yorora inka n’ihene. Abisobanura, ngo taliki 23/12/2011 yarabanje abura imbwa ye ifite ibibwana, naho ku cyumweru 15/01/2012, abura ihene ye agiye kuyishaka n’imbwa iba iragiye.

Ngo yaje kujya kwa Alexis ahasanga abasore bagera kuri batanu ashaka kumenya icyo bahuguyeho yiyambaza local defense basanga umugore wa Alexis ahishije inyama ari kumwe z’imbwa  ari kumwe n’undi witwa Nzabakirana na Habinshuti ( uyu akaba ari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku kigo cya ESPEGA Gashora). Baje gukurikirana rero basanga uruhu n´umutwe by´imbwa ye bitabye inyuma y´urugo kwa Alexis.

Imbwa imwe yabashije kubona aho yaririwe

  Tumubajije ku cyifuzo cye yadutangarije ko akurikije akamaro imbwa ze zariwe zari zimufitiye abazirirye bakwiriye kumuha indishyi ingana na 1.500.000 RWF (amanyarwanda.) Ati izi mbwa zarindaga urwuli none nazo batangiye kuziba.

Nzakirwanimana Yofesi, uri mu batangiye igeragezwa ry´ako kaboga ka Nyarubwana muri kariya gace, ahakana ko imbwa bariye atari iyuriya mugabo ngo ahubwo ari iya mugenzi wabo Alexis. Avuga ko yigiye kurya imbwa aho yabanaga n´abatanzaniya mu Umutara ariko bakaba bararyaga izagonzwe n´imodoka.

Ageze mu Buugesera rero akaba yarasabye bagenzi be ko batangira kuzirya bakareba kukoi izindi nyama zihenze kandi ko ntacyo bazaba. Gusa ngo ahari umuhungu wabasabye ko bamuhaho akazicuruza bamuha amaguru ajya kuyacururiza ku gasanteri ka Nyabagendwa. Ku umugoroba ngo hari hasigaye nke izisigaye barazirya.

Ingaruka zaterwa na ba mucoma b’imbwa ndetse nabaryi b’imbwa.

 Veterineri w’Akarere ka Bugesera, Dr Kayitankore Leonidas avuga ko ikibazo cy´abarya imbwa kitamenyerewe mu umuco nyarwanda, ariko kandi ngo hakaba harimo ingaruka kuko bazirya zidapimye. Ngo mu gihe imbwa barya yaba ifite indwara y´ibisazi bayandura kandi bakayanduza n’abandi bantu batayiriye.

source: Umuryango.com

 

BAMWE MU BANYARWANDA INZARA ITUMYE BAHUKA MU MBWA ZA BAGENZI BABO par Divine Kagoyire 400238_191008604330620_100002644448047_325752_1712748822_n

394664_191008714330609_100002644448047_325754_1680301969_n

source: Umuryango.com

Canada:Umunyarwandakazi yaburiwe irengero!

Kuva mu cyumweru gishize, Umunyarwandakazi Umugwaneza Clémence utuye mu gihugu cya Canada yaburiwe irengero, none Polisi y’icyo gihugu yatangiye gushakisha uburyo yazimiyemo n’aho yaba yarazimiriye.

Nk’uko bitangazwa na Radio Canada, Umugwaneza Clemence yazimiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Mutarama 2012, nibwo bizwi ko yavuye iwe ahitwa Cartierville, ariko ntiyabashije kuhagaruka, nta n’ahandi yongeye kugaragara ukundi.

Polisi ya Montreal (SPVM) irahamagarira ababasha kugira icyo babimenyaho gutanga amakuru ku ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 26. Polisi ya Montreal yongeyeho ko uyu Clémence Umugwaneza adakekwaho kwiyahura, kuko nta n’ubundi yigeze abigerageza na rimwe.

Canada:Umunyarwandakazi yaburiwe irengero! Umugwaneza-2-7d47e

Mu yandi makuru atangwa na Polisi y’Umujyi wa Montréal, Umugwaneza Clémence apima ibiro mirongo icyenda, n’uburebure bwa 170 cm, akaba afite imisatsi yirabura.Polisi irasaba uwaba afite amakuru yose kuri uyu Clémence kuyatanga mu buryo bw’ibanga, cyangwa agahamagara numero 911 (aho muri Canada)

Source: Radio Canada

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste