Sarkozy aracyakeneye Kagame

Sarkozy aracyakeneye Kagame  sarkozy-kagame-walking

 

Ubwo mbonye akanya reka nandike kubyo ntashoboye kuvugaho mu gitondo. Bantu mwagaruye icyizere ngo rapport yuzuye ya Juge Trevidic y’ubutaha izatuganya ibyazambye muri iyi rapport yasohotse ejo, ndagira ngo mwitonde. Simbabuza kugira icyizere, ariko ndagira ngo mbabwire ko ari byiza kureba aho probabilités nyinshi zigana, ni ukuvuga mu kuzuza gahunda uyu mujuji yatangiye yo gukora ibiri mu nyungu za Kagame n’ibihangange bimushyigikiye. Ibyo kubisobanura biroroshye, kuko ari ugukurikira suite logique.

Mu minsi ya vuba aha hagiye kuba amatora mu Bufransa. Nk’uko le grand Orient de Paris w’abaframaçons ibitangaza, Sarkozy yatowe ubushize kubera ko yabishyigikiwemo na franc maçonnerie. Segolene Royal wirengagije abamaçons ubuherutse, yaratsinzwe brillament. Muri iyi minsi abasosialistes biyumvishije ko batisunze abamaçons gutorwa bidashoboka. Bisobanura ko hagati ya Hollande n’uwo bahanganye azaba ari uwaka, ariko Sarkozy niwe ufite avantage. Muri iyo avantage kandi hari ukubana bikomeye n’abanyamereka n’abajuifs(le bastion de la maçonnerie).

Nk’uko bimenyerewe, muri principes z’abamaçons, abategetsi bo muri tiers monde basabwa gufinança campagnes présidentielles z’abanyapolitiki b’abanyaburayi, nabo babugeraho bagashyigikira abategetsi ba tiers monde kubona inkunga. Kuri ubu Omar Bongo yarapfuye, Kabila ari mu bibazo n’ahandi henshi, Kadhafi yarapfuye…, Moubarak na Ben Ali zirasa n’izirenze. Ninde rero uzafinança Sarkozy? Paul Bia, Abdoulaye Wade n’abandi, ariko ntibihagije. Mine de rien, Kagame niwe abamaçons basanga agishinga (niba batibeshya). Ndagira ngo rero mbamenyeshe ko mbere y’uko amatora yo mu Bufransa aba, hadakwiye kugira uwibeshya ngo aratekereza ko abafranbsa bashobora gutera ibuye aho Kagame ari. Ni uko abazungu bakora muri iki gihe. Igihe amatora ya 2012 azaviramo mu Bufransa, Kagame bazamujugunya nk’uko bajugunya papier hyigienique. Bityo ndahamya ko Kagame atazarenza uyu mwaka wa 2012 akiri Prezida. Ushaka kumpinyuza yibuke Kadhafi ashinga amahema kuri champs Elysées, hanyuma yibuke Sarkozy ari uba uwa mbere mu kumwoherereza ibisasu bya Otan! Ni uko iyi isi iteye, bityo nkabwira intore (uretse ko zitanagira ubwenge), kwirinda kubyina umunyana. Haracyari kare.

Murugano Umushiru

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste