ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda.

ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda. 120111_5m4qw_leon-mugesera_sn635-300x168  Léon Mugesera

 

Amakuru dukesha Radio Canada aravuga  ko Léon Mugesera  atazirukanwa mu gihugu cya Canada kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2012. Umucamanza wo mu rukiko rukuru rwa Québec yahaye icyemezo cyo kuba ari muri Canada  « ordonnance de sauvegarde » uwo munyapolitiki w’umunyarwanda mu gihe inkiko za Canada zikiga ku bubasha Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya iyica rubozo (Comité des Nations unies contre la torture) gafite.

Mu gutanga icyo cyemezo, urwo rukiko ruvuga ko ngo bitewe n’uko ibintu bimeze, rwemereye  Léon Mugesera kuguma mu gihugu kugeza tariki 20 Mutarama 2012.

Akanama k’Umuryango w’abibimbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo  (Comité contre la torture de l’Office des Nations unies à Genève (ONUG)) kemeye muri iki cyumweru kwiga ku kibazo cya Mugesera cyari cyatanzwe n’umuburanira Maître Johanne Doyon.

Maître Doyon yemeza ko Léon Mugesera ashobora gukorerwa ibikorwa by’iyicwa rubozo aramutse yoherejwe mu Rwanda, kandi ko atazabona ubutabera, ko urubanza yacibwa rwaba rubogamye.

Mu gihe ako kanama k’Umuryango w’abibimbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo karimo kwiga ku kibazo cya Léon Mugesera, kasabye Leta ya Canada kuba ihagaritse komwohereza mu Rwanda. Ariko Leta ya Canada ikomeje kuvuga ko Mugesera azirukanwa muri Canada vuba hashoboka.

Léon Mugesera yagombaga koherezwa mu Rwanda agisohoka mu bitaro aho ari kugeza ubu kubera kugwa igihumure (malaise) byabaye kuri uyu wa gatatu ushize tariki 11 Mutarama 2012. Yari yashyizwe mu bitaro byitwa Centre hospitalier de l’Université Laval (CHUL) nyuma y’amasaha make Urukiko rwanze ibyo yari yasabye bijyanye no kuba agumye muri Canada.

Hari inkuru zivuga ko yaba yaranyoye imiti mu buryo bwo gushaka kwiyahura nyuma y’aho abashinzwe imipaka muri Canada bari bamaze kumubwira ko agiye koherezwa mu Rwanda.

Léon Mugesera akekwaho kuba yarakanguriye abahutu kwica abatutsi mu ijambo yavuze muri 1992. Yabaga muri Canada kuva muri 1993 we n’umugore we n’abana be 5. Araburana urubanza rw’uko batamusubiza mu Rwanda kuva muri 1996. U Rwanda rurashaka kumufata rukamuburanisha ku byaha akekwaho.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste