Nta Missiles les FAR bagiraga, ahubwo FPR niyo yazikoresheje kenshi ku rugamba.

Nta Missiles les FAR bagiraga, ahubwo FPR niyo yazikoresheje kenshi ku rugamba. far

Ingabo z’u Rwanda za kera (Les Forces Armées Rwandaises) nta ntwaro zo mu bwoko bwa missiles zagiraga,ndetse nta n’umusirikare wazo wigeze ajya kwiga gukoresha izo ntwaro. Twagerageje gushakisha mu mpapuro zimwe na zimwe ndetse tubaza n’abahoze muri izo ngabo.

Twabonye amakuru akurikira:

Ingabo za kera zari zifite umutwe wari ufite inshingano zo guhanura indege witwaga Bataillon LAA (Light Anti-aircraft) wabaga mu kigo cya Camp Colonel Mayuya (Kanombe), zimwe mu ntwaro zawo zabaga ku i Rebero, i Nyanza ya Kicukiro, i Kanombe ku kubuga cy’indege.  Uwo mutwe kubera ko FPR nta ndege yagiraga  intwaro zawo wazikoreshaga mu mirwano yo ku butaka.

Iyo Bataillon yari ifite batterie 1 ya mitrailleuses 14,5mm Quadriples na batterie 2 za canons 37 mm bitubes (buri batterie yabagamo Peloton 3 zagiraga intwaro zo muri ubwo bwoko 3 buri imwe.

Uwo mutwe wari uyobowe ku buryo bukurikira:

Comd Bn: Lt Col CGSC Hakizimana Stanislas

S2-S3: Lt Nzanywayimana Patrice

Bie EM et SV: Chef Pl.: SLt Zikamabahari Ananie

 

Wari ufite batteries 2 za canons 37mm bi-tubes anti-aériens.

Batterie ya 1:

Comd Bie: Lt Nizeyimana Alphonse,

Chef Pl. SLt Birushyabagabo Emmanuel,

Chef Pl. SLt Karongire Léonard

Batterie ya 2:

Comd Bie: Lt Sebarera Thomas,

Chef Pl. SLt Cyiza J.Martin, C

hef Pl. SLt Rugira,

Chef Pl. SLt Christophe Bimenyimana

37mm-300x224    canon 37mm bi-tubes anti-aérien

 

Batterie  1  ya mitrailleuses 14,5mm anti-aériennes.

Chef Pl. SLt Basebya JD,

Chef Pl. SLt Benihirwe Placide,

Chef Pl. SLt Kagabo Patrice

14-mm-300x225Mitrailleuses 14,5mm quadriples

 

ibi rero bigaragaza ko nta missiles ingabo z’igihugu za kera zagiraga. Ahubwo dufite amakuru yandi aturuka mu kitwaga Escadrille Aviation wari umutwe wabarizwagamo indege yerekana uburyo ingabo za FPR zakoresheje ibisasu bya missiles mu mirwano.

Ayo makuru avuga ko tariki ya 7 Ukwakira 1990,  ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zatakaje indege y’ubutasi yo mu bwoko bwa Islander ihamijwe na missiles 2 zishobora kuba zari izo mu bwoko bwa SA7 cyangwa SA16,  hagapfiramo abari bayitwaye aribo: Commandant Pilote Ruterana na Lieutenant Pilote  Havugimana, ntabwo byaciriye aho kuko tariki ya 22 Ukwakira 1990 ahitwa Nyakayaga izo ngabo zatakaje indi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yitwa Gazelle nayo irashwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missiles SA-7 cyangwa SA-16, umwe mu bari bayitwaye ariwe Lieutenant Pilote Tuyilingire yahasize ubuzima naho mugenzi we Major Pilote Kanyamibwa arakomereka bikomeye.

s7-300x218missile SA 7

 

 

SA-16_and_SA-18_missiles_and_launchers-300x67Missile SA16

Ubu bwoko bwombi bwa Missile bwakunze gukoreshwa n’ingabo za FPR, bivuze ko zari zifite abantu bafite ubuhanga bwo kurasa izo missile.

 

Sikubwabo Martin

Ex-FAR

 

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste