Archive pour 12 janvier, 2012

ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda.

ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda. 120111_5m4qw_leon-mugesera_sn635-300x168  Léon Mugesera

 

Amakuru dukesha Radio Canada aravuga  ko Léon Mugesera  atazirukanwa mu gihugu cya Canada kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2012. Umucamanza wo mu rukiko rukuru rwa Québec yahaye icyemezo cyo kuba ari muri Canada  « ordonnance de sauvegarde » uwo munyapolitiki w’umunyarwanda mu gihe inkiko za Canada zikiga ku bubasha Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya iyica rubozo (Comité des Nations unies contre la torture) gafite.

Mu gutanga icyo cyemezo, urwo rukiko ruvuga ko ngo bitewe n’uko ibintu bimeze, rwemereye  Léon Mugesera kuguma mu gihugu kugeza tariki 20 Mutarama 2012.

Akanama k’Umuryango w’abibimbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo  (Comité contre la torture de l’Office des Nations unies à Genève (ONUG)) kemeye muri iki cyumweru kwiga ku kibazo cya Mugesera cyari cyatanzwe n’umuburanira Maître Johanne Doyon.

Maître Doyon yemeza ko Léon Mugesera ashobora gukorerwa ibikorwa by’iyicwa rubozo aramutse yoherejwe mu Rwanda, kandi ko atazabona ubutabera, ko urubanza yacibwa rwaba rubogamye.

Mu gihe ako kanama k’Umuryango w’abibimbye gashinzwe kurwanya iyicwa rubozo karimo kwiga ku kibazo cya Léon Mugesera, kasabye Leta ya Canada kuba ihagaritse komwohereza mu Rwanda. Ariko Leta ya Canada ikomeje kuvuga ko Mugesera azirukanwa muri Canada vuba hashoboka.

Léon Mugesera yagombaga koherezwa mu Rwanda agisohoka mu bitaro aho ari kugeza ubu kubera kugwa igihumure (malaise) byabaye kuri uyu wa gatatu ushize tariki 11 Mutarama 2012. Yari yashyizwe mu bitaro byitwa Centre hospitalier de l’Université Laval (CHUL) nyuma y’amasaha make Urukiko rwanze ibyo yari yasabye bijyanye no kuba agumye muri Canada.

Hari inkuru zivuga ko yaba yaranyoye imiti mu buryo bwo gushaka kwiyahura nyuma y’aho abashinzwe imipaka muri Canada bari bamaze kumubwira ko agiye koherezwa mu Rwanda.

Léon Mugesera akekwaho kuba yarakanguriye abahutu kwica abatutsi mu ijambo yavuze muri 1992. Yabaga muri Canada kuva muri 1993 we n’umugore we n’abana be 5. Araburana urubanza rw’uko batamusubiza mu Rwanda kuva muri 1996. U Rwanda rurashaka kumufata rukamuburanisha ku byaha akekwaho.

Nta Missiles les FAR bagiraga, ahubwo FPR niyo yazikoresheje kenshi ku rugamba.

Nta Missiles les FAR bagiraga, ahubwo FPR niyo yazikoresheje kenshi ku rugamba. far

Ingabo z’u Rwanda za kera (Les Forces Armées Rwandaises) nta ntwaro zo mu bwoko bwa missiles zagiraga,ndetse nta n’umusirikare wazo wigeze ajya kwiga gukoresha izo ntwaro. Twagerageje gushakisha mu mpapuro zimwe na zimwe ndetse tubaza n’abahoze muri izo ngabo.

Twabonye amakuru akurikira:

Ingabo za kera zari zifite umutwe wari ufite inshingano zo guhanura indege witwaga Bataillon LAA (Light Anti-aircraft) wabaga mu kigo cya Camp Colonel Mayuya (Kanombe), zimwe mu ntwaro zawo zabaga ku i Rebero, i Nyanza ya Kicukiro, i Kanombe ku kubuga cy’indege.  Uwo mutwe kubera ko FPR nta ndege yagiraga  intwaro zawo wazikoreshaga mu mirwano yo ku butaka.

Iyo Bataillon yari ifite batterie 1 ya mitrailleuses 14,5mm Quadriples na batterie 2 za canons 37 mm bitubes (buri batterie yabagamo Peloton 3 zagiraga intwaro zo muri ubwo bwoko 3 buri imwe.

Uwo mutwe wari uyobowe ku buryo bukurikira:

Comd Bn: Lt Col CGSC Hakizimana Stanislas

S2-S3: Lt Nzanywayimana Patrice

Bie EM et SV: Chef Pl.: SLt Zikamabahari Ananie

 

Wari ufite batteries 2 za canons 37mm bi-tubes anti-aériens.

Batterie ya 1:

Comd Bie: Lt Nizeyimana Alphonse,

Chef Pl. SLt Birushyabagabo Emmanuel,

Chef Pl. SLt Karongire Léonard

Batterie ya 2:

Comd Bie: Lt Sebarera Thomas,

Chef Pl. SLt Cyiza J.Martin, C

hef Pl. SLt Rugira,

Chef Pl. SLt Christophe Bimenyimana

37mm-300x224    canon 37mm bi-tubes anti-aérien

 

Batterie  1  ya mitrailleuses 14,5mm anti-aériennes.

Chef Pl. SLt Basebya JD,

Chef Pl. SLt Benihirwe Placide,

Chef Pl. SLt Kagabo Patrice

14-mm-300x225Mitrailleuses 14,5mm quadriples

 

ibi rero bigaragaza ko nta missiles ingabo z’igihugu za kera zagiraga. Ahubwo dufite amakuru yandi aturuka mu kitwaga Escadrille Aviation wari umutwe wabarizwagamo indege yerekana uburyo ingabo za FPR zakoresheje ibisasu bya missiles mu mirwano.

Ayo makuru avuga ko tariki ya 7 Ukwakira 1990,  ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zatakaje indege y’ubutasi yo mu bwoko bwa Islander ihamijwe na missiles 2 zishobora kuba zari izo mu bwoko bwa SA7 cyangwa SA16,  hagapfiramo abari bayitwaye aribo: Commandant Pilote Ruterana na Lieutenant Pilote  Havugimana, ntabwo byaciriye aho kuko tariki ya 22 Ukwakira 1990 ahitwa Nyakayaga izo ngabo zatakaje indi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yitwa Gazelle nayo irashwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missiles SA-7 cyangwa SA-16, umwe mu bari bayitwaye ariwe Lieutenant Pilote Tuyilingire yahasize ubuzima naho mugenzi we Major Pilote Kanyamibwa arakomereka bikomeye.

s7-300x218missile SA 7

 

 

SA-16_and_SA-18_missiles_and_launchers-300x67Missile SA16

Ubu bwoko bwombi bwa Missile bwakunze gukoreshwa n’ingabo za FPR, bivuze ko zari zifite abantu bafite ubuhanga bwo kurasa izo missile.

 

Sikubwabo Martin

Ex-FAR

 

Thoughts on the French Investigative Report into Habyarimana’s Assassination

Thoughts on the French Investigative Report into Habyarimana's Assassination 374887_307957009247305_100000990257603_941826_792070885_n

Major General Juvenal Habyalimana

 

The investigations of French judges Marc Trévidic and Nathalie Poux into the 1994 shooting of president Juvenal Habyarimana’s plane, which sparked the genocide have finally gone public.

It is understood that copies of the 400 page report were handed over to the lawyers of both the Rwanda and the victim’s families . In response, the government has issued a page length document hailing the investigation as « vindication for Rwanda’s long-held position on the circumstances surrounding events of April 1994″. On the other hand, the lawyers of the victims have given a completely different interpretation.

The BBC informs us that the main outcome of the investigations is that it determines the location from which the missiles were fired. Two predominant and contesting theories have long existed. One claims that missiles were fired from Masaka (Bruguière) and another one asserts that they emanated from the Kanombe military barracks ( Mutsinzi report). The first is favored by the victim’s families and the second by president Paul Kagame’s regime. How to reconcile these two narratives has never been easy.

As it seems, the latest report moves closer to Mutsinzi’s findings by indicating that the fateful Missiles were shot from close proximity to Kanombe’s barracks–home to Habyarimana’s own presidential guards. This is good news for Kagame’s Rwanda. It means that the indictments previously issued by the French judiciary against members of Kagame’s military for this crime are now in total disarray. Though the story is undoubtedly far from over.

How did we get here? 

In 2006, French anti-terrorist investigator,Jean-Louis Bruguière, was the first to launch investigations into Habyarimana’s death. Curiously, no one (including the ICTR) had bothered to do so, despite the fact that the plane was center stage to the genocide. Bruguiere’s report accused Kagame for having given the direct orders for the plane to be shot down as a delibrate provocation of genocide with a cynical bid to get power. Subsequently, several arrest warrants were issued against high ranking members of the Rwandan military, sparing Kagame due to presidential immunity.

In 2008, Rose Kabuye a top aide to Kagame was arrested in Germany during Kagame’s official visit there. She was later extradited to France to face Bruguière’s charges. The case has since been shrouded in deep mystery, and what became of it has never made it to the public realm.

Kagame « Exonerated »?

Does the new report « exonerate » Kagame as widely speculated particular in the English media? It does not appear so.

The report raises six possible locations in which the fateful missiles could have been launched. All the locations are in close proximity to the Kanombe military barracks, then under the control of Habyarimana’s troops. By inference, it is assumed that no RPF troop would have gained access to this area. Hence the conclusion that Habyarimana must have been murdered by his own troops.The logic here requires a leap of faith and is unlikely to survive scrutiny.

To be sure, the report isn’t sympathetic to Brugiere’s investigations either. In my view, the report takes us a few steps backwards into total darkness on the matter. This is the case since the report neither address the question of who and why, both crucial to deduce criminal responsibility. It is a technical piece of information that lacks useful analysis. As such, the Brugiere’s report might still have some weight as the trial evolve.

We also know that Rwanda’s jubilation is based on a partial reading of the report. While six launching sites were named, Kagame’s team focused exclusively on Camp Kanombe. The New Times, Kagame’s cheer-leading media described the report as confirming that Habyarimana;s army had killed him in a coup d’etat. This is too much exaggeration aimed at manipulating international opinion.

The Anglophone media shouldn’t fall for Kagame’s propaganda. But if they do, they have only themselves to blame. Maybe I should put this in bold letter. The issue is far from over. This is far from the « final truth » as Kigali wants us to believe.

Opposition has it Wrong 

On the other hand, the opposition has also sought to play politics with the investigations. It was reported that both the RNC and Victoire Ingabire’s FDU were calling for another round of investigations. This is , in my view, completely unnecessary. In stead of calling for a new investigations, they should press for trials. Those who participated in this macabre plan, regardless of their identities, ought to face prosecution.

I have argued previously that Kagame’s camp is responsible for the criminal act that sparked the genocide. The latest report compels me to reflect and reevaluate my thoughts. I think this is a necessary part of political and moral development. No one has a complete monopoly on truth and we are all subject to human fallibility. That said, I have faith in the independence of the French judiciary, and I am willing to accept the outcome of it. Since France is one of the few states interested in getting to the bottom of this issue, disagreeing with their court ruling would be fanaticism taken too far.

A final departing point. 

The last time France released a report unfavorable to Kagame, their embassy was ordered effectively closed and the ambassador expelled. Kigali staged demonstrations lasting weeks outside the closed French embassy. Even the French radio stations were pulled off the airwaves.

What follows now is a dramatic twist of events. The victim’s families in this case do not have that much political clout. And this is positive in some ways. In Kigali, people a least don’t have to worry about another week of forced protests. Similarly, French business people can, in the meantime, continue their work uninterrupted. Until when is the question that will be answered later.

Nkunda

Cry for freedom in Rwanda

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y IKINYOMA: Faustin Twagiramungu Faustin-Twagiramungu1-300x218

Faustin Twagiramungu a.k.a Rukokoma

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

 

1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwandaho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.

 

2.Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga  yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ;  niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanseatari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.

 

3. Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse  batandukira bugahita bemeza n’uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n’ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bishobora ngo gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b’abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDIbafatanije na Kagame!

 

4.Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n’Umuhutu w’intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n’umuzungu w’Umufaransa nk’uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w’Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?

 

5. Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.


6. Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.

 

7. Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, bagatange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!

 

8. Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya  bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !

 

9. Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana  atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.

 

10. Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.

 

11. Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gusingira ubutegetsi bwe ku Binyomaahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

 

Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

 

NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE !

 

Faustin Twagiramungu.

Président du RDI-Rwanda Rwiza.

Dr Theogene Rudasingwa: Réponse au Rapport Technique du Juge Français Marc Trévidic

Dr Theogene Rudasingwa: Réponse au Rapport Technique du Juge Français Marc Trévidic theogene

 

Le 1er octobre 2011, j’ai communiqué au public une confession dans laquelle j’ai indiqué que Paul Kagame était responsable de la destruction le 6 avril 1994, de l’avion à bord duquel se trouvaient les Présidents Juvénal Habyarimana du Rwanda, Cyprien Ntaryamira du Burundi, ainsi que Messieurs Déogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddée Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Hérault, Jean-Pierre Minaberry, et Jean-Michel qui furent tous tués.

 

J’ai indiqué que Paul Kagame en personne m’avait dit qu’il était responsable des tirs qui ont abattu l’avion. J’ai dit que Paul Kagame devait répondre de son rôle dans ce crime terroriste qui est l’élément qui a déclenché le génocide de 1994 au Rwanda. J’ai également déclaré que moi-même, ainsi que d’autres témoins étions disposés, capables et prêts pour fournir des informations supplémentaires aux juridictions nationales et/ou internationales qui seraient intéressées pour contribuer à la vérité, à la justice, à la réconciliation et au processus de guérison au Rwanda.

Ni moi-même, ni aucun autre des nouveaux témoins capables et disposés n’avons pu rencontrer le Juge Marc Trévidic, ou tout autre Tribunal international pour leur donner les vraies informations sur les évènements relatifs aux tirs qui ont abattu l’avion.

Aujourd’hui, le 10 janvier 2012, le Juge français marc Trévidic chargé de l’enquête sur le crime terroriste de 1994, a rendu publiques les conclusions du rapport technique fournies par des experts en balistique. Le rapport affirme notamment :

 

a) que les experts penchent plus vers la version des fait selon laquelle le missile qui a abattu l’avion serait parti de plusieurs endroits et en particulier des environs de Kanombe a Kigali ;

 

b) que les missiles étaient de fabrication russe et avaient été livrés par l’Ancienne Union Soviétique ;

 

c)et que  les avocats et les autres parties intéressées ont jusqu’à trois mois pour contester tout éléments relatif au rapport.

A cet égard, je voudrais souligner ce qui suit :
1. Le fait que les missiles aient été tiré des environs de la zone de Kanombe ne signifie nullement que Kagame n’a pas commis le crime ;
2. Le fait que les missiles étaient d’origine soviétique constitue un élément technique essentiel pour déterminer le véritable coupable ;
3. Et nous avons encore le temps, (moi-même et les autres témoins intéressés et nouveaux) pour répondre intégralement au rapport technique et donner des témoignages crédibles au juge Marc Trévidic ou à toute autre juridiction internationale, pour démontrer avec précision que Kagame est l’auteur de ce crime terroriste.

Je confirme avec force l’esprit et la lettre de ma confession du 1er octobre 2011. Le rapport du Juge Marc Trévidic n’a en rien démenti ce que j’ai dit. Pas plus qu’il n’a lavé Paul Kagame de son crime même si Kigali est en train de sortir l’affaire de son contexte pour célébrer ce qu’ils appellent une « victoire ».

Dans les tous prochains mois et années, moi-même, les autres témoins, les rwandais ainsi que d’autres personnes de la communauté internationale qui entendent l’appel, allons continuer à faire en sorte que Kagame réponde de son rôle dans ce crime et dans plusieurs autres actes criminels.

Je tiens à souligner à l’attention de tous les rwandais et de la communauté internationale que ce rapport ne constitue pas un jugement sans appel du juge Marc Trévidic sur cette affaire. Par ailleurs, pour les rwandais, les questions relatives à la vérité et à la justice seront réglées en premier lieu par nous, les rwandais. Même confrontés au fait que la communauté internationale et les étrangers en général se sont illustrés en décevant les rwandais, nous devons avoir foi dans notre lutte pour la vérité, la justice, la réconciliation et le processus de guérison.

Nous devons nous mobiliser et nous organiser, car la vérité et la justice finiront par prévaloir. Nous vaincrons !

Dr. Théogène Rudasingwa
E-mail: ngombwa@gmail.com

 

Sarkozy aracyakeneye Kagame

Sarkozy aracyakeneye Kagame  sarkozy-kagame-walking

 

Ubwo mbonye akanya reka nandike kubyo ntashoboye kuvugaho mu gitondo. Bantu mwagaruye icyizere ngo rapport yuzuye ya Juge Trevidic y’ubutaha izatuganya ibyazambye muri iyi rapport yasohotse ejo, ndagira ngo mwitonde. Simbabuza kugira icyizere, ariko ndagira ngo mbabwire ko ari byiza kureba aho probabilités nyinshi zigana, ni ukuvuga mu kuzuza gahunda uyu mujuji yatangiye yo gukora ibiri mu nyungu za Kagame n’ibihangange bimushyigikiye. Ibyo kubisobanura biroroshye, kuko ari ugukurikira suite logique.

Mu minsi ya vuba aha hagiye kuba amatora mu Bufransa. Nk’uko le grand Orient de Paris w’abaframaçons ibitangaza, Sarkozy yatowe ubushize kubera ko yabishyigikiwemo na franc maçonnerie. Segolene Royal wirengagije abamaçons ubuherutse, yaratsinzwe brillament. Muri iyi minsi abasosialistes biyumvishije ko batisunze abamaçons gutorwa bidashoboka. Bisobanura ko hagati ya Hollande n’uwo bahanganye azaba ari uwaka, ariko Sarkozy niwe ufite avantage. Muri iyo avantage kandi hari ukubana bikomeye n’abanyamereka n’abajuifs(le bastion de la maçonnerie).

Nk’uko bimenyerewe, muri principes z’abamaçons, abategetsi bo muri tiers monde basabwa gufinança campagnes présidentielles z’abanyapolitiki b’abanyaburayi, nabo babugeraho bagashyigikira abategetsi ba tiers monde kubona inkunga. Kuri ubu Omar Bongo yarapfuye, Kabila ari mu bibazo n’ahandi henshi, Kadhafi yarapfuye…, Moubarak na Ben Ali zirasa n’izirenze. Ninde rero uzafinança Sarkozy? Paul Bia, Abdoulaye Wade n’abandi, ariko ntibihagije. Mine de rien, Kagame niwe abamaçons basanga agishinga (niba batibeshya). Ndagira ngo rero mbamenyeshe ko mbere y’uko amatora yo mu Bufransa aba, hadakwiye kugira uwibeshya ngo aratekereza ko abafranbsa bashobora gutera ibuye aho Kagame ari. Ni uko abazungu bakora muri iki gihe. Igihe amatora ya 2012 azaviramo mu Bufransa, Kagame bazamujugunya nk’uko bajugunya papier hyigienique. Bityo ndahamya ko Kagame atazarenza uyu mwaka wa 2012 akiri Prezida. Ushaka kumpinyuza yibuke Kadhafi ashinga amahema kuri champs Elysées, hanyuma yibuke Sarkozy ari uba uwa mbere mu kumwoherereza ibisasu bya Otan! Ni uko iyi isi iteye, bityo nkabwira intore (uretse ko zitanagira ubwenge), kwirinda kubyina umunyana. Haracyari kare.

Murugano Umushiru

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste