Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente wa FDU-Inkingi yaba agiye kurekurwa?

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente wa FDU-Inkingi yaba agiye kurekurwa?   409204_156361107802330_100002853261715_192836_1446875781_a

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente wa FDU-Inkingi

Amakuru arimo kuvugwa hanze aha, aremeza ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente w’Ishyaka FDU-Inkingi, yaba agiye kurekurwa mu minsi ya vuga.

Amakuru ava ahantu hatandukanye aremeza ko nyuma y’igitutu cy’amahanga, Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo gufungura uriya mubyeyi ndetse n’abandi banyapolitiki bafunzwe. Nyuma y’aho bigaragariye ko ibirego Madame Ingabire aregwa ibyinshi ari ibihimbano, abatanga buhamya akaba ari abanyabinyoma bigishirijwe na DMI i Kami. Ababikurikiranira hafi babonaga ko ari urubanza rwa politiki rwari rugamije kubuza Madame Ingabire guhangana na Perezida Kagame mu matora ya 2010 ndetse no kumukura mu nzira ya politiki. Perezida Kagame yaba yaratumuye kuri Madame Ingabire ngo yemere ibyaha byose aregwa asabe imbabazi ahite arekurwa. Ariko Madame Ingabire yamubereye ibamba. Ngo arashaka gufungurwa ari umwere kuko ngo yumva nta cyaha yakoze.

Ibi birahura kandi n’uko Perezida Kagame igihe yaganiraga n’abanyamakuru i Kampala mu minsi ishize yavuze ko ngo hari ibyaha yiyemera kandi abisabira imbabazi.

Si ibyo gusa kuko n’abunganira Madame Ingabire basabye urukiko ko Madame Ingabire yarekurwa, urukiko rurabyanga. Ibyo byasabwe mu gihe urubanza rugeze hagati. Rero abantu benshi bakaba bibaza impamvu, abunganira Madame Ingabire basabye ko afungurwa ubu mu gihe bataherukaga gusaba ko afungurwa, kandi nta kintu gishya kindi cyabaye mu rukiko cyatuma hasabwa ko yafungurwa.

Aya mayeri ya Perezida Kagame yo gufungura abantu babanje kwemera icyaha batakoze  bagasaba imbabazi, sibwo bwa mbere akoreshejwe twabibutsa ko na Bwana Pasteur Bizimungu wigeze kuba Perezida w’u Rwanda nawe yarekuwe kuri ubwo buryo.

Ku ruhande rw’ishyaka FDU-Inkingi byaba ari ikuru nziza cyane kuko muri iyi minsi hari ubwumvikana bicye mu bayoboke b’iryo shyaka, ku buryo uyu mudamu ariwe nkingi ikomeye y’iryo shyaka kuko ashobora kumvikanisha abayoboke b’iryo shyaka bafite imyumvire itandukanye kandi bose bakamwumvira. Ibi byatuma na none Ishyaka FDU-Inkingi ryagaragazaga ingufu nke mu kurwanya Leta ya Kigali, kubera gutinya ko Leta yakwihorerera kuri Madame Ingabire, rigiye guhaguruka nk’uko bigaragara ko abandi barwanya ubutegetsi bahagurutse cyane cyane nk’Ihuriro RNC n’abanyarwanda bashaka ko mu Rwanda hagaruka Ingoma ya Cyami igendera ku itegekonshinga.

Tubitege amaso

Matabaro Mariko

Karongi

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste