UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA BWAKAGOMBYE GUTANGIRIRA MU MASHYAKA ARWANYE UBUTEGETSI BWA KAGAME

par Rwanda Rwiza, lundi 24 octobre 2011, 21:44

Iyo witegereje amashyaka arwanya ubutegetsi bw’i Kigali, usanga yose ahujwe n’ikintu kimwe rukumbi”Kurwanya ubutegetsi bwa Kagame”. Ariko ibyo ntabwo bishatse kuvuga ko ibindi byose babyumva kimwe. Kuko hari ibintu 4 by’ingenzi abantu batumvikanaho:

1.Génocide cyangwa ubwicanyi, iyo urebye bose bakurura bishyira buri muntu ashaka kubyumva mu ruhande rwe: Natanga urugero ku mpande 2 zitandukanye cyane mu mitekerereze:

- Hari abantu bari muri opposition bumva kandi banemeza mu biganiro ko nta génocide yabayeho ko n’abapfuye bari inyenzi bagombaga gupfa yewe ngo n’iyo baba barapfuye bishyuraga urupfu rwa Président Habyalimana, ko abahutu bose babaye mu Rwanda nyuma ya 1994, FPR ntibice cyangwa ngo ibafunge bari ibyitso, ko abafunze bose barengana n’ibindi n’ibindi..

- Mu gihe ku rundi ruhande hari abandi nabo bari muri opposition bumva ko nta bahutu bapfuye ko n’abapfuye bari interahamwe cyangwa bishwe na kolera, ko abahutu atari abantu nkabo ko gupfa kwabo ari ibintu umuntu atakagombye gutera umwanya atekerezaho, ahubwo ko Kagame buriya aho ataretse ngo bapfe nyabyo. Ugasanga ngo mubyatumye ahunga ari uko hari abahutu mu buyobozi cyangwa ahora abona abahutu bidegembya. Ugasanga icyo apfa n’ubutegetsi ari amakosa yakoze ku giti cye nk’umuntu yumvaga atagombaga guhanirwa kubera ubwoko bwe n’ibindi n’ibindi..

Aha ngerageje kuvuga ku baheza nguni bo ku mpande zombi, ariko hari benshi bagiye bafite ibitekerezo bidatandukanye cyane n’iby’aba mvuze haruguru. Bitewe n’ibibazo baba barahuye nabyo bituma imitekerereze yabo bayishyiramo amarangamutima menshi. Sinakwirengagiza ko hari abamaze gutera intambwe ishimishije bavuga ukuri ku bintu bimwe na bimwe: nko kwemera ko hari abantu bo mu bundi bwoko bishwe, usanga hari ababyemera uko biri bakabona ko ari ibintu bibabaje bitakagombye kongera, ariko  hari ababyemera ariko ukabona bashaka gushakira impamvu nyoroshyacyaha abicanyi ku mpande zombi. Muri make igikunze kugorana n’ukwemera ko abahutu nabo bapfuye, bitewe akenshi n’uko abantu bamwe babifata nko gupfobya génocide cyangwa abenshi batinya igitsure cy’abandi basangiye ubwoko. Bakiyibagiza ko kuvuga ko abahutu bapfuye bidakuraho ko abatutsi nabo bapfuye.

 

Ikigaragara n’uko abayobozi b’amashyaka ya opposition bagombye kugirana imishyikirano iziguye bakagira ibyo bumvikanaho bifatika, kurwanya Kagame gusa sicyo cyonyine kibazo u Rwanda rufite. Bafite amahirwe yo kuba baba hanze aho umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga ntabizire, ubwo burenganzira bakagombye kubukoresha mu kubanza kumvikana hagati yabo, nyuma bakumvikanisha abayoboke babo. Ntawe ubategetse gukundana, ariko bakagombye gutanga urugero rwiza, bakumvikana principes bagombye kugenderaho zabahuza nk’abanyarwanda zirenze ibibatandukanya, kandi bose bafitemo inyungu mu minsi iri imbere.

 

2.Icyatumye bahunga n’ingorane bagira basubiye mu Rwanda:

Abanyarwanda bahunze bafite impamvu nyinshi zatumye bahunga ariko navuga ko zirimo ibice byinshi ariko navuga iby’ingezi:

-Hari abahunze kera bahunze ubwicanyi n’intambara bahahamuwe n’ibyababyeho  muri Congo no mu Rwanda

-Hari abahunze kubera gutinya ibikorwa by’ubwicanyi, gutotezwa no kurenganywa

-Hari abahunze kubera gutinya guhanirwa ibyaha bitandukanye bakoze: Ubwicanyi, kunyereza umutungo, n’ibindi byaha bihanirwa n’amategeko

-Hari abahunze kubera ko ubutegetsi buriho batabwibonagamo, babonaga butabitayeho cyangwa badahabwa umwanya babona ubakwiye mu buyobozi, babona bahezwa

-Hari abagiye hanze bagiye kwishakira ubuzima nyuma bikavamo ubuhunzi

-Hari abahunze kubera ubwoba bw’iko babona politiki y’u Rwanda n’uko ibintu bigenda bihinduka bishobora kuganisha ku zindi ntambara n’ubwicanyi..

-Hari abitwa ko bahunze ariko bakaba bafite abantu bo mu miryango yabo bari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda cyangwa bameze neza mu Rwanda, ariko bakaba baba hanze mu rwego rwo kubashakira ubuzima bwiza, no kuba batizeye ejo hazaza. Aba bo bajya mu Rwanda uko bashaka.

-Hari ababa basanzwe mu Rwanda bakajya hanze bakurikiye abo mu miryango yabo babayo, umurongo wa politique babasangana niwo nabo bafata.

N’ibindi n’ibindi…

Izi mpamvu rero ziri mu bintu by’ingenzi zituma abantu bari muri opposition bafite imyumvire itandukanye, kuko ibyatumye bahunga biba bitandukanye cyane, ibyo bapfa n’ubutegetsi buriho nabyo bikaba bitandukanye cyane. Aha umuntu yakwibaza kuri bamwe niba bajya muri Politique kubera ko bashaka ko mu Rwanda haba démocratie cyangwa ari ukubera inyungu zabo ku giti cyabo baba bakurikiye. Ibyo bikurura urwikekwe runini hagati yabo, umwe atinya ko yaba agiye kuba igikoresho cy’undi.

Aha naho abayobozi b’amashyaka ya opposition bakagombye kuganira hagati yabo bagashyiraho ingamba zituma batashora abanyarwanda mu bintu bigamije inyungu z’abantu bamwe gusa. Bagashyiraho uburyo bwo kuganira hagati yabo buhoraho kugira ngo uko kutumva ibintu kimwe bivemo ibitekerezo bitandukanye byubaka.

3. Ibyerekezo bya politiki y’u Rwanda mu minsi iri imbere

Abantu bari muri opposition bafite ibyerekezo bya politique bitandukanye cyane ariko nababwira bimwe by’ingenzi:

-Hari abifuza ko ubutegetsi bwahinduka ariko bukaguma mu maboko y’abatutsi, ahanini biturutse ko ibyatumye bajya muri opposition bishingiye ku bibazo bagiranye na Kagame cyangwa abandi bakomeye muri FPR.

-Hari abifuza ko habaho ibiganiro hagati y’abanyarwanda bose maze u Rwanda rukagendera ku mahame ya Démocratie, hakabaho itegekonshinga rikomeye rirengera abanyarwanda b’amoko yose. Hakabaho umurongo wa politique ngenderwaho watuma amoko yose ashobora gusangira ubutegetsi, byaba ngombwa buri bwoko bukagenerwa imyanya mu buyobozi. Nk’uko bikorwa ku bategarugori, abamugaye, urubyiruko..

-Hari abifuza ko habaho icyo nakwita demokarasi y’umuntu umwe ijwi rimwe, bakumva ko uwaba yatsinze amatora icyo gihe yaba ariwe uyobora igihugu atitaye ku batsinzwe mu matora.

-Hari abafite umurongo bashingira cyane kuri République ku buryo usanga hari ibintu byo mu mateka baha gaciro cyane nka Révolution ya 1959 na Kamarampaka

-Hari abafite umurongo uganisha cyane ku Bwami, bumva ibibazo by’u Rwanda byakemurwa ari uko umwami asubiye ku ngoma mu Rwanda.

-Hari n’abumva bahita basubira muri FPR igihe baba babariwe cyangwa Kagame n’abandi bamwe na bamwe baba batagifite ingufu.

-Hari abo nakwita opportunistes badafite umurongo uhamye bajyana n’aho bigeze urebye bafite amayeri yo kwiyomeka kuwo babona yaba afite ingufu, cyangwa kwishakira imyanya mu gihe hajyaho ubutegetsi bw’inzibacyuho bwava mu biganiro.

 

4.Ikibazo cy’ubutabera, uburyo abakoze ubwicanyi ku mpande zombi bahanwa

Aha hakunze kuba impaka ndende kuko abenshi ntabwo bemera uruhare rwabo muri ubwo bwicanyi akenshi baba bashaka gushyira amakosa ku rundi ruhande, aha birumvikana ko baba bashaka ko ubutabera bwareba urundi ruhande urwabo bakarwihorera. Ariko ikigomba gukorwa mu rwego rw’ubutabera nticyumvikanwaho. Hari uburyo bwinshi abantu babyumvamo kandi butandukanye. Ubw’ingenzi ni ubu:

-Amnistie générale (imbabazi rusange): Ni ukuvuga ko abantu bose bakoze ubwicanyi bo ku mpande zombi bahabwa imbabazi, abafungiye mu magereza yo mu gihugu bakarekurwa ndetse ubuyobozi bwo mu Rwanda bugashyira igitutu ku mahanga agakuraho impapuro zo gufata ndetse hakaba n’ifungurwa ry’abafunze mu rwego mpuza mahanga.

-Gukurikira no guhana uregwa ibyaha by’ubwicanyi uwo ariwe wese, uruhande rwose yaba arimo kandi bose bagahanwa by’intangarugero

-Gukurikirana abantu bamwe  na bamwe bagize uruhare runini abandi bakabareka ariko bakamburwa uburenganzira bumwe na bumwe nko kujya muri politique

-Hari abumva abafunze ubu bakomeza gafungwa kuko bumva icyaha cya génocide gikomeye, n’abagize uruhare bo muri FPR nabo bagakurikiranwa ku giti cyabo bidakozwe muri rusange.

-Hari abumva amahinduka ya politique atakagombye kubangamira ubutabera ku buryo babureka bugakora akazi kabwo mu bwigenge nta banyapolitiques babuvangiye.

-Hari abumva ko abahutu bahanwe bihagije ko noneho igihe cyo guhanwa ari icy’abatutsi.

N’ibindi n’ibindi

Aha naho biragaragara ko hari imyumvire itandukanye cyane, isaba ibiganiro.

 

Narangiza mvuga ko muri rusange hagombye kubaho ukuganira hagati y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ntibahuzwe gusa no kwamagana Kageme gusa. Ahubwo bagahuzwa no gutangira kuganira uburyo bakemura ibibazo by’u Rwanda muri rusange, bagatangira kubaka ikizere hagati y’abanyarwanda. No gushaka umuti muri ibyo bitekerezo byabo bitandukanye.

NB: Ibi ni ibitekerezo byanjye nk’umuntu ntabwo ari ihame ridakuka, n’ukuvuga ko habaye hari aho nakosheje, cyangwa hari icyo nibagiwe mwacyongeraho cyangwa mukagira icyo mukivugaho.

Murakoze

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste