« Si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi: Vincent Karega

« Si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi: Vincent Karega

par Rwanda Rwiza, mercredi 21 décembre 2011, 11:28

 

 

Vincent Karega High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo

 

Nyuma y’inyandiko yo ku itariki 9 Ukuboza 2011 (09.12.2011)  yanditswe n’uwitwa Rugumire Peter ubarizwa Mu Karere ka Gasabo  mu Mujyi wa Kigali,  yavugaga ko Bwana Vincent Karega High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaba ari mu mazi abira kubera kuregwa na bamwe mubo bakorana b’abamaneko nka Rutembesa Didier n’abandi.  Iyo nyandiko ivuga ko ngo yaba yarabonanye na Lt Gen Kayumba Nymwasa na Col Patrick Karegeya rwihishwa ko kandi yaba adakora ibihagije ngo arwanye ihuriro RNC ahubwo akaba afitanye imigenderanire myiza n’abayoboke b’iryo huriro ku buryo ngo adatinya kubatabara igihe bagize ibyago. Ndetse ngo mu gihe abakozi bamwe b’ambassade y’u Rwanda bashakaga gusohora bamwe mu bayoboke ba RNC mu nama yari yabereye Johannesburg mu minsi ishize ngo Karega yaba yarababujije gusohora abo bayoboke ba RNC.

 

High Commissioner Vincent Karega yasubije iyo nyandiko muri aya magambo :

« Nabonye inyandiko yanyu yo kuwa 09.12.2011 imvuga ko ndi mu mazi abira. Nimwiririre mwebwe mufite ishyaka ritagira ibyangombwa ntirigire n’agaciro. Uko Ambassade ikora biratureba ni abakoresha bacu. Impande zombi twishimiye umusaruro wacu. Namwe ni muvuge ibigwi byanyu aho guteshwa umutwe n’icyo Karega azaba ejo.

Ngo nabonanye na Kayumba na Karegeya rwihishwa umenya ari icyifuzo. Nta rukumbuzi, nta rukundo mbafitiye. Nta gaciro mbabonamo. Sinari nagera aho guta umutwe wo gusabana n’abihakanye icyo baricyo baharaniye imyaka irenga makumyabiri, bakaba ubu biyemeje guhemuka ngo baramuke. Si ndi umutindi, si mpuzagurika.

Ngo nzirukanwa vuba?? Ntimuza ntunge !! Nahaba, ntahaba Ambassade y’u Rwanda izahahora n’u Rwanda rushya ruzaba rukataje mu mihigo namwe akanyu kazaba kabonetse !

Muveho rwose si ndi indaya cyangwa impfubyi mu bya politiki utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi cyangwa umurozi, ndi intore isobanutse ndi inkotanyi yemye. Hoshi rwose !!!

High Commissioner Vincent Karega »

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste