RNC Johannesburg irasubiza High Commissioner Vincent Karega

par Rwanda Rwiza, mercredi 21 décembre 2011, 23:54

RNC Johannesburg irasubiza High Commissioner Vincent Karega 390540_156839024421205_100002853261715_193995_866515702_n

Maze kubona inyandiko yashyizwe ahagaragara na High commissioner Karega Vincent nibajije koko niba ariwe wanditse ariya magambo yuzuye ibitutsi no guhuzagurika nubwo yabihakanye. Nasanze rero ariwe mpitamo kuba namusubiza mu magambo akurikira:

 

Nyakubahwa Karega Visenti uhagarariye u Rwanda n’inyungu z’abanyarwanda muri Afurika y’epfo,Namibia,Swaziland,Lesotho,Mozambique,Zimbabwe…

 

Nubwo inyandiko yagaragaye hano ku rubuga yerekanaga neza uwayanditse naho aherereye,kandi muri iyo nyandiko nta hantu na hamwe yigeze avuga ko ari umuvugizi wa Rwanda National Congress cyangwa se nibura umunyamuryango wayo,mwebwe mwahisemo kwikoma Rwanda National Congress ndetse igisubizo mwagaragaje kikaba ari nko kwenderanya kuko uwabanditseho atariwe mwashubije.

 

Bikaba byatumye RNC JHB forum yafashe icyemezo cyo kugaragariza abasomyi bo kuri ibi bikurikira yifashishije inyandiko yawe, tukaba tugiye kuyisubiza interuro ku nteruro kugirango tugaragaze ukuntu waharabitse ihuriro ryacu:

 

-Mwagize muti:Nimwiririre mwebwe mufite ishyaka ritagira ibyangombwa

ntirigire n’agaciro.

 

Aha twagirango tubibutse ko RNC itaraba ishyaka kubera ko hatari habaho congress rusange izatora amahame remezo, na manifesto zizatugenga, ndetse tugasaba no kwiyandikisha nk’ishyaka rya politike. RNC rero iracyari mu kwiyubaka igihe nikigera abanyamuryango bayo bazitorera inzego n’ubuyobozi binyuze mu mucyo na demokarasi yo hagati mu ihuriro.

Ku bijyanye n’ibyangombwa muzi ko uretse PS/Imberakuri  mwahaye ibyangombwa mwarangiza mugafunga ubuyobozi bwayo nta wundi mutwe wa politiki ukorera mu Rwanda utari mu kwaha kwa FPR mwari mwemera, ahubwo twababaza tuti kubera iki?

Kuba rero RNC imaze umwaka umwe ariko ikaba imaze kubavugisha amangambure uhereye kuri Perezida wanyu nta munyarwanda n’umwe utabona ko mutewe impungenge cyane n’uyu mwana w’umwaka umwe kandi muri abagabo bakuru, uzi neza ko RPF yavutse mu 1987! Ndetse ivuye mu yindi mitwe yari isanzwe imaze igihe kinini ibayeho.

Ku bijyanye no kwihesha gaciro byo inyandiko mwanditse, uri buyisome wese arabona neza ufite agaciro ari nde!! Nakwibutsa kandi ko nta muyobozi muri RNC wari wumva atuka abanyarwanda bagenzi be ko ari imyanda ica mu mubiri, ibikeri, amasazi azahondwa inyundo n’ibindi uretse wa mukoresha wawe nkuko mwabivuze mu nyandiko yanyu.

 401592_156839181087856_100002853261715_193996_913199125_a

High Commissioner w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo Vincent Karega

-Mugira muti:Uko ambassade ikora birabareba n’abakoresha banyu!

Aha naho nagirango mbibutse ko twe tubafata nk’intumwa z’abanyarwanda aho kuba ibikoresho by’ababakoresha kuko ambassade ihagarariye abanyarwanda kandi natwe muri abo banyarwanda turimo! Rwose tukaba twabagira inama yo gukorera abanyarwanda aho kuba igikoresho nkuko ubyiyemerera kuko  burya igikoresho, umuntu agikoresha ibyo yishakiye kenshi na kenshi ibyo adashaka gukozaho intoki.Tukuzi nk’umugabo wiyubaha rero ihungure ivu rwose kuba igikoresho ubireke.

-Mugira muti:Impande zombi mwishimiye umusaruro wanyu

Ibyo ntako bisa rwose iyaba mutari mushishikajwe no kwirirwa muhamagara abayoboke b’ihuriro ngo mubahe amafaranga yo kuneka no gusenya RNC, aha nkaba nababwira y’uko namwe mubishatse mwazaza ku giti cyanyu mukiyumvira kuko nta bwiru buba muri RNC ntawe tugambanira, rero ayo makashi mwazayihera abari guhabwa ay’ubudehe yaburiwe irengero kuko nibo bayakeneye cyane. Ibigwi byacu rero ka bizavugwe nabo tubanye

kandi dufatanya ntabwo aricyo kiturangaje imbere muri aka kanya.

 

-Muti mwabonanye na Kayumba na Karegeya rwihishwa

 

RNC ntabwo ariyo yabivuze, yewe n’ubwo ntari umuvugizi wabo, nzi neza ko mwabonana mutabonana icyo si ikintu kiraje RNC ishinga kuko ari Karega, Karegeya cyangwa Kayumba,  batabonanye

cyangwa ngo babonane RNC urugendo rurakomeza. Kwifuza ko abanyarwanda bahura bakaganira abo aribo bose

twebwe muri RNC ni umuco twimitse ni nayo mpamvu wadutumiye tukaza n’ubwo mwagiye mudasezeye bwose!

Kuba nta rukumbuzi nta rukundo, ho rwose ni ibyanyu gusa niba warabishize ni uko byahozeho kandi RNC ntiyari ihari ngo imenye impamvu. Gusa murarenga muti bihakanye ibyo bari byo. Ese ko utatubwiye ibyo baribyo mugikundana! Mutarashirana n’urukumbuzi!!! Mwongeraho ndetse ngo nicyo baharaniye imyaka

20!! Nonese ko banyirubwite bakiretse kubera ko babonye nta musaruro gitanga wowe waje ukibasangamo aho ntiwaba nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera?

Ngo babaye ba mpemuke ndamuke!!!! Mugatinyuka mukabeshya izuba riva, none iyo ubona abasirikare barise inyongeramushahara bahawe na shobuja, AFANDE KAYUMBA, ko muzwi nk’abantu bize kandi bashishoza, ubwo buhemu urumva bufite ishingiro ba nyakubahwa?  Nkuko mwabyivugiye Ambassade y’abanyarwanda

izahoraho ikizagenda n’ibikoresho n’abakoresha babyo aho rwose turabyemeranyaho.

 

Murongera muti: Mumveho rwose sindi indaya cyangwa imfubyi ya politike utoragurwa n’umuhisi n’umugenzi….

 

Aha mwatwumije banyakubahwa ntabwo twatekerezaga ko mwagera kuri uru rwego rugayitse!!! Koko umuntu wabaye minisitiri igihe kingana kuriya, ubu mukaba mwavuzeko mwabaye igikoresho, nibura mwagiye mwifashisha amagambo ahesha agaciro uyavuze. Aha twe turabona rwose mwitesheje agaciro ku buryo budashidikanywaho n’uwayasoma wese. Ikindi niba muzi ijambo INTORE cyangwa INKOTANYI bisobanura ndetse n’amavu n’amavuko yayo magambo muzasanga mwibeshyera.

 

Tukaba rero tubashimiye ko muzafata akanya mugasoma ubu butumwa, kandi ko rwose turi abavandimwe ntacyo dupfa tuzakomeza kubagira inama mu kinyabupfura n’icyubahiro gikwiye imirimo mushinzwe. Ndetse mubishatse mwaduha akanya tukazakorana ikiganiro mpaka n’abanyarwanda twese dutuye i Johannesburg,  kugirango dushimangire umuco w’ubwiyunge no koroherana. Gusa twabisabira ko mutazatumira abanyamiziki n’aberekana amafilime kugirango tuganire birambuye niba mubitwemereye. Ikindi kandi byaba byiza mutavanze RNC nabo muterana amagambo.

 

Mugire amahoro n’u Rwanda

 

Benedigito Nshingwamiheto

Umunyamabanga rusange wa RNC/JOHANNESBURG/FORUM

 

NB.Iyi nkuru yanditswe na forum/jhb

Ntabwo ari ubutumwa bwa RNC

Mu rwego rw’isi yose.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste