INGAMBA ZATUMA UBUKUNGU BW’U RWANDA BUTERA IMBERE

par Rwanda Rwiza, jeudi 20 octobre 2011, 02:01

U Rwanda ni igihugu gifite ibintu byinshi bituma ubukungu bwacyo bugorana kubuteza imbere. Hari imbogamizi nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi:

-Ni igihugu gito cyane kandi gifite abaturage benshi

-Ni igihugu kidafite umutungo kamere n’uwo gifite ni muto cyane ku buryo winjiza amafaranga make cyane(amabuye y’agaciro, peteroli, amashyamba, za pariki..)

-Ni igihugu kidakora ku nyanja ibyo bigatuma ibintu gitumiza mu mahanga bigera mu gihugu bihenze cyane

-Ni igihugu gifite amateka mabi y’intambara yatumye ibintu byinshi bisenyuka, kandi n’ubwo hari abashoramari benshi hari n’abandi bagira ubwoba bwo gushora imari yabo kubera ayo mateka no kubera ubutegetsi butagendera kuri Demokarasi baba batizeye.

-N’ibindi…

Ariko U Rwanda na none ni igihugu gifite ibyiza byinshi bikoreshejwe neza byatugeza ku majyambere vuba. Natanga uru gero:

-U Rwanda ruri hagati y’ibihugu byinshi ku buryo rushobora gukoresha ayo mahirwe  mu kwiteza imbere rubaye inzira ibyo bihugu bicamo ngo bishobore guhahirana hagati yabyo, byasaba ko u Rwanda rugira imisoro iri hasi, amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu duturanye, korohereza urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu, kugira ibyangombwa by’ibanze (infrastructures) ni ukuvuga: ICT, imihanda, amahoteri, ibitaro, umutekano n’ibindi..

- U Rwanda rufite amahirwe yo kuba rutuwe n’abantu bafite ubumenyi bakuye mu bihugu by’amahanga kubera abanyarwanda bagiye bahunguka bavuye mu bihugu byo hanze cyangwa abahungiyeyo. Ibi bituma abanyarwanda benshi baba bazi indimi zitandukanye, bazi imico y’ibyo bihugu, bafite inshuti muri ibyo bihugu ku buryo bishobora koroshya ubuhahirane. Tuvuga igifaransa n’icyongereza, ayo mahirwe ibihugu biyafite ni bike,  cyane cyane dushobora kuyakoresha tuba ikiraro hagati y’ibihugu bivuga icyongereza byo muri East Africa n’ibihugu bivuga igifaransa byo muri Central Africa na West Africa.

-Abanyarwanda ni benshi numva Leta yashyira amafaranga menshi mu burezi, ikagirana amasezerano n’ibihugu byo hanze bikeneye abakozi bafite ubumenyi, abanyarwanda bakajya babona visa zo kujya gukora ku buryo bworoshye muri ibyo bihugu. Cyangwa u Rwanda rukagirana amasezerano n’ibihugu bifite ubutaka bunini ku buryo abanyarwanda babishaka bajya batura muri ibyo bihugu, ariko bakagira ubwenegihugu bubiri ku buryo byaborohera mu ngendo mu rwego rwo gusura imiryango yabo cyangwa gukorera ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.

-Gufatirana Congo mu gihe itarakanguka cyane uburasirazuba bwayo. Uburasirazuba bwa Congo nta byangombwa by’ibanze bihari nk’ibitaro, imihanda, ubucuruzi buciriritse, nta mihanda iva mu burasirazuba ijya mu bindi bice ihari n’ihari ni mibi cyane. Ingendo nyinshi muri ako karere zikoreshwa indege. Rero u Rwanda rugiranye amasezerano na Congo y’ubuhahirane ku buryo bwihariye hakaba urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Congo. Imisoro igakurwaho n’abantu bakoroherezwa gutembera no gushora imari.  U Rwanda rwabyungukiramo kubera impamvu zikurikira: Hari abanyekongo benshi bavuga ikinyarwanda byaborohera kugirana imihahirane n’u Rwanda, muri kariya gace hari amabuye n’agaciro menshi agurishijwe mu Rwanda yajya ahenduka kuko nta misoro yaba iriho maze u Rwanda narwo rukayacuruza mu mahanga ku giciro kinini, abaturage ba Congo hari ibicuruzwa by’ibanze bakenera bajya bagura mu Rwanda ku mafaranga make kuko imisoro yaba yavuyeho bigatuma batirirwa bajya kubigura mu bindi bihugu cyangwa ngo bishyure indege zibivana i Kinshasa. Mu burasirazuba bwa Congo ababanki ahari ntabwo akora neza, ku buryo ubwo buryo buhari abakongomani bajya babitsa mu banki yo mu Rwanda ku buryo bworoshye kuko n’ubundi hari ababitsa mu Rwanda. Congo ni nini u Rwanda rwayifasha mu rwego rwo kuzana umutekano aho kugirango rushake kuyihungabanyiriza umutekano. Ya masezerano navuze haruguru u Rwanda rushobora kuyagirana na Congo hakagira abaturage bajya gutura muri Congo ariko bidasabye ibyangombwa cyane cyane ko mu Rwanda dufite ikibazo cy’amasambu n’ubutaka bushaje. Ayo masezerano u Rwanda ruyakoze vuba byarufasha kuko hari ibihugu nk’ubushinwa birimo gushora imari cyane muri Africa ushobora gusanga badutanze yo tukihombera. Ikindi ni uko u Rwanda rwanononsora imikoranire n’ibihugu byo muri East Africa mu buryo busesuye kandi bwihuse kugira ngo ibicuruzwa bijyee bigera mu Rwanda bidahenze kandi u Rwanda rukoreshe inzira z’ibihugu bya East Africa mu kugurisha ibyaba bivuye muri Congo mu mahanga.

-U Rwanda rushobora kwiga uburyo rwagira amategeko  n’imisoro yorohereza amabanki n’abantu babika imitungo yabo ahantu hizewe hari ibanga kandi basoreshwa make: urugero nk’uko ibihugu nk’ubusuwisi, na za Cayman Islands . Cyangwa guha ibyangombwa by’igihugu n’uburenganzira bwo gukoresha idarapo ry’igihugu amato akorera mu nyanja nini, amakompanyi, indege. Guha ibyangombwa by’abanyarwanda ku buryo bworoshye abantu bafite imitungo, cyangwa ubundi bumenyi bwateza imbere igihugu.

-U Rwanda rushobora kwiga uburyo rwatunganya ibijyanye no kubaka ikibuga cy’indege kinini cyane mu rwego rw’Africa,  n’amahoteli yo mu rwego rwo hejuru, gutunganya neza ahantu ba mukerarugendo bashobora gusura, maze hakabaho amazerano na za Companies nini z’indege ku buryo twashyiraho ibiciro byo hasi mu kwakira indege kuri icyo kibuga bigatuma  indege nyinshi zajya ziva cyangwa zijya mu mpande zitandukanye z’isi na Africa mbese tukagira ikibuga kimeze nk’uko ibibuga cya Amsterdam schiphol airport , Frankfurt airport, London heathrow airport ariko mu buryo buciriritse bujyanye n’amikoro yacu nk’abanyafrica.

Ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke hasabwa Demokarasi, Amahoro arambye, Uburenganzira bwa muntu, abayobozi bashyira imbere inyungu z’abenegihugu mbere y’izabo, kurwanya ruswa n’icyenewabo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, kugira inzego zishingiye ku gihugu zidashingiye ku muntu cyangwa bantu runaka kuko byaragaragaye ko mu Rwanda inzego ziba zishingiye ku muntu cyangwa abantu runaka n’ukuvuga ko abo bantu iyo bagize ikibazo bajyana n’inzego, igihugu kigahungabana. Twagimbye kugira inzego za zindi umuntu wese ufite ubumenyi aza agakora yarangiza manda cyangwa yatsindwa amatora akavaho hakaza undi nawe akerekana icyo ashoboye . Izo nzego zigomba kuba zikomeye ku buryo nta muntu ushobora kuzisenya akoresheje intambara, amoko, amahanga ashaka kuba mpatsibihugu. Tugerageze kuzamura ubukungu bwacu kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo. Kandi icy’ingenzi ubwo bukungu bugasaranganywa ku benegihugu bose no mu gihugu hose.

Ibi ariko kugirango bishoboke hagomba kuvaho imikorere imeze nk’iya mafia ya FPR. Kuko hari imikorere idahwitse ituma ubukungu budindira cyangwa bukaguma mu maboko y’abantu bake bafitanye imigenderanire ya hafi n’ubutegetsi. Natanga ingero z’ibyo bikorwa:

-Gutanga imibare itari yo kubijyanye n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, bagatanga imibare myiza cyane ngo leta yirarire, maze bakangira imiryango mpuzamahanga gukora ubushakashatsi ubwayo.

-Amasoko ahabwa amacompanies ya FPR muburyo bw’amayeri cyangwa abantu bahabwa amafaranga ngo bayicururize

-Abashoramari bategekwa gutanga imigabane mu macompanies yabo bayiha abantu bari hafi y’ubutegetsi

-Iyo haje amacompanies afite ibikorwa bidasanzwe, bafata umwanya wo gukopera cyangwa gushaka amacompanies  akora bimwe nayo maze abari bafite ayo masoko bakabananiza bakoresheje ibigo bya leta nka Rwanda Revenue Authority cyangwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS)

- Hari kandi n’ibintu bimeze nk’amasezerano ya rwihishwa hagati y’amacompanies y’amahanga, noneho ayo macompanies agahabwa ikintu kimeze nka monopole rwihishwa, maze umuntu wundi ushatse gukora business nk’ izo izo companies zikora bakamunaniza.

-Hari ukuntu umuntu aba yifitiye business igenda neza ukabona umuntu kanaka agusabye ko mukorana, wamwangira ugatangira kugirana ibibazo na bya bigo bya leta navuze haruguru.

-Ujya kubona ukabona bakuzaniye umuntu bagutegetse ko umuha akazi ngo wirukane uwari usanzwe muri uwo mwanya

-Mu gihe cy’amatora wajyaga kubona ukabona bakuzaniye impapuro zo muri Revenue Authority n’izo mu ma banki zerekana uburyo winjiza amafaranga bakagutegeka ayo ugomba guha FPR ngo ufashe Kagame kwiyamamaza.

-Amataxis minibus, amataxis voitures, moto inyinshi nazo aba ari iza FPR, abantu bahawe amafaranga nayo ngo bakore cyangwa ugasanga inyinshi zikoreshwa n’abantu baha amakuru inzego z’ubutasi. Ibyo rero ntabwo biha amahirwe umuturage wo hasi urimo kwishakira ubuzima.

Birakabije ku buryo abantu babigize igiparu ngo n’umwana ucuruza ikarito aba acururiza FPR.

 

Harakabaho U Rwanda n’Abanyarwanda.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste