Ese ibivugwa kuri Major BEM Emmanuel Neretse ni ukuri?

par Rwanda Rwiza, dimanche 18 décembre 2011, 00:31

Ese ibivugwa kuri Major BEM Emmanuel Neretse ni ukuri? 390837_154928577945583_100002853261715_189138_847946118_aMajor BEM Emmanuel Neretse

Major BEM Emmanuel Neretse ni muntu ki?

Uyu mugabo yavutse muri 1955, akomoka mu cyahoze ari Ruhengeri, yize mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (ESM), yarangije mu 1978 ari muri Promotion ya 16, afite impamya bumenyi yakuye aha hakurikira:

-Centre des Transmissions et de l’Electronique de Peutie (Vilvorde-Belgique)

-Ecole d’Infantérie de l’Armée Belge d’Arlon

-Breveté d’Etat-Major (BEM) de l’Institut Supérieur de Défense de  Bruxelles (Belgique)

Yanditse inyandiko nyinshi zinenga Leta, yari afite imikoranire n’undi mwanditsi witwa Gaspard Musabyimana. Yanditse kandi igitabo kivuga ku ngabo za kera z’u Rwanda mu gifaransa kitwa:”Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises”.

Mu 1990 yategekaga PM (Police Militaire) i Kami. Niwe akenshi wataye muri yombi abasirikare bagenzi be baregwaga kuba ibyitso bya FPR igihe yateraga u Rwanda muri 1990, navuga nka:

-Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana

-Major BAM Sabakunzi Francois

-Major BEM Mutambuka Gaspard

-Lt Colonel GD Kanamugire

Abantu bamwe bamufata nkaho yari umuntu wa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe . Kandi niba hari umuntu wari wanzwe kubera kuba yaragiriye nabi abasirikare benshi ba FAR ni Colonel Serubuga, bivugwa ko yakundaga ibyubahiro, ko bamuhakwaho n’andi matiku atandukanye. Ku buryo hari benshi bumva ko Colonel Serubuga afite uruhare runini mu iyirukanwa cyangwa itotezwa ry’abasirikare benshi bashoboraga gufasha inzirabwoba ku rugamba kandi bazizwa ibintu by’amatiku adasobanutse.

Nyuma yaho yategetse Bataillon Muvumba ya mbere ( 1er Bn Muvumba), iyo unité ikaba yari  muri zimwe muri Unité zikomeye za FAR, mu kwezi kwa kabiri 1993 iyo unité iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse  ifatanije n’izindi unités zirimo Bataillon Huye ya Major Ir Faustin Ntirikina zashoboye gusubiza inyuma Charlie Mobile Group ya Cyiza na 157th ya Fred Ibingira mu mujyi wa Ruhengeri.

Iyo unité yakomeje kuyoborwa na Major BEM Emmanuel Neretse ndetse iyo unité yitwaye neza ku rugamba muri 1994 n’ubwo bwose inzirabwoba zatsinzwe.

Gukekwa gukorera Leta ya Kigali

Icyaje kuba urujijo n’inkuru zatangiye kuvugwa mu bantu zivuga ko Neretse yaba yaragiranye imishyikirano na Leta ya Kigali, ndetse bamwe bakanavuga ko yaba yaragiye mu Rwanda akagaruka mu Bubiligi kwitegura kuzataha mu Rwanda burundu. Ariko we arabihakana akavuga ko yaganiriye gusa n’intumwa za leta ya Kigali bakumvikana ko mu nyandiko yandika yajya ashyiramo ibitekerezo bya Leta ya Kigali ku bibazo bimwe na bimwe kugirango amenye uko abari ku ruhande rwa Leta babitekerezaho ko kandi yabikoze kubera ubupfura bw’umuntu ujijutse ushaka kumenya (souci d’honnêteté intellectuelle) ko kandi ngo azatangira kwandika ku bijyanye n’ukuntu igisirikare cya nyuma y’intambara gicunzwe ndetse n’ukuntu abasirikare ba nyuma y’intambara hari amafaranga bakatwa ku mishahara ku itegeko, akabaza leta y’u Rwanda icyo ibivugaho. Ariko yanze gutangaza amazina y’abo bantu ba Leta ya Kigali babonanye.

Ndetse mu kinyamakuru Umuvugizi hasohotsemo inyandiko ivuga amazina y’abantu bitwa ko barwanya Leta ya Kagame baba bakorera ahubwo iyo Leta rwihishwa kubera guhabwa amafaranga  cyangwa kwizezwa imyanya muri Leta n’izina rya Neretse rigaragaramo. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko yari yarimukiye muri Canada ariko ngo yagarutse mu Bubiligi gusha abandi bayoboke bafatanya gukorera Leta ya Kigali.

Hari bamwe bavuga ko Neretse yari arambiwe kuba mu buhungiro ko nawe akeneye kwambara inyenyeri za Général nka ba Rwarakabije n’abandi.

Twizere ko tuzamenya ukuri mu minsi iri imbere

 

Uwahoze ari muri FAR

Liège, Belgique

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste