The Rwandan (www.therwandan.com)

The Rwandan (www.therwandan.com) Entete-2-1024x303

Tubanje kubiseguraho kuba tumaze iminsi tutabagezaho amakuru mu gihe nk’iki ahari ku bwinshi, ariko mushonje muhishiwe. Tumaze iminsi dutegura uburyo bwo gukora neza kugira ngo dushobore kugeza ku basomyi bacu amakuru. Niyo mpamvu twahisemo gushinga urubuga rushya rufite indimi 3: ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza.

Urwo rubuga ni urwanyu twifuza kwakira ibitekerezo cyanyu, amakuru n’ibindi mwifuza gusangira n’abandi baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ariko twifuza ko habaho ubwubahane n’ikinyabupfura mu mvugo iyo abantu batanga ibitekerezo.
Urwo rubuga twaruhaye izina The Rwandan, mukaba mushobora kurugeraho mukoresheje: www.therwandan.com  guhera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2012.

Mushobora kudusanga no kuri :

-facebook: kuri The Rwandan

-Kuri twitter: @therwandaeditor

Mwatwandikira kuri email:therwandan@ymail.com

Twaretse izina Rwiza news kubera impamvu z’uko iryo zina ndetse n’uburyo bwo kwinjira ku rubuga rwacu twakoreshaga rwandarwiza.unblog.fr, ibyo byatumaga habaho kwitiranya urubuga rwacu n’ishyaka rya politiki RDI-Rwanda rwiza.
Abifuza gusoma inkuru zacu za kera mushobora gukomeza kuzisoma kuri uru rubuga ariko nta nkuru nshya tuzongera gushyiraho amakuru mashya muzajya muyasanga kuri www.therwandan.com

Murakoze

Ubwanditsi

Articles récents

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012.

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012. images-3Rishingiye ku ihohoterwa ry’imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n’ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ;

Rigarutse by’umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw’ubucamanza, ishyaka ry’IMBERAKURI riharamira imibereho myiza riramenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko muri urwo rwego, Bwana Donatien MUKESHIMANA, Umujyanama w’ishyaka mu by’umutekano na « Protocole » yangiwe gufungurwa nyuma y’aho kuwa 21 Nyakanga 2012 yari arangije igifungo cy ‘amaherere cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko rukuru rwa Nyamirambo.

Amakuru dukesha inzego za gereza ya Kigali (1930) atumenyeshako uwitwa CHUKURU, ubusanzwe ushinzwe guhuza imfungwa zigeze igihe cyo gufungurwa hamwe n’ubuyobozi bwa gereza, ngo yaba yaramenyesheje ubwo buyobozi ko dosiye ya Bwana Donatien MUKESHIMANA yaba ituzuye. Umuntu rero yakwibaza buryo ki umuntu ashobora gufungwa imyaka ibiri dosiye ye ituzuye, maze bikamenyekana ari uko igihe cyo gufungurwa kigeze. Ibyo bikaba biri muri ya mikorere idahwitse y’ubutegetsi bwa Kigali igamije guhoza abanyarwanda mu iterabwoba. Nta na rimwe tutigeze twamagana iyi mikorere.

Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza riributsa ko Bwana Donatien MUKESHIMANA yafashwe agafungwa kuwa 21 Nyakanga 2010. Nk’uko twabimenyesheje, nyuma y’ifungwa kuwa 24 Kamena 2010 rya Me Bernard NTAGANDA, umuyobozi w’ishyaka, polisi ya Nyamirambo yahise ifunga n’ibiro by’ishyaka. Mu mibonano yabaye hagati y’abayobozi b’ishyaka n’aba Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu, abo bayobozi batwemereye kongera gufungura ibiro byacu. Ntibyateye kabiri, kuwa 21 Nyakanga 2010 ku gica munsi, nibwo polisi yagarutse itoragura abayobozi n’abarwanashyaka barimo batunganya neza ibiro. Bamwe muribo barekuwe mu ma saha n’iminsi yakurikiyeho, ariko Donatien MUKESHIMANA na Sylvère MWIZERWA, umunyamabanga uhoraho bakorewe ikinamico ry’ubucamanza bafungwa imyaka ibiri n’itatu.

Kuba rero umfungwa zirangiza ibihano ntizirekurwe bimaze kuba karande mu magereza yose. Nko muri gereza ya Kigali yonyine, imfungwa zitagira ingano ziri muri uru rwego. Tutarondoye, twavuga nka : Eric NKERAGUTABARA, Donatien MUKESHIMANA, Vincent HABIMANA, Joseph NZAYISENGA, Jean – Claude NZABAHIMANA, Martin BIRINDA, Musa MURENZI, François RURINDA, Joseph HAKIZIMANA, TWAHIRWA, SHIRUBUTE.

Ni muri urwo rwego ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryongeye gutabariza abo bose barenganira mu magereza.

Bikorewe i Kigali kuwa 23/07/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

Articles plus anciens

Paul Kagame ‘Rwanda has its own problems’

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

U.S. cuts military aid to Rwanda over Congo rebel support

Imvo n’Imvano y’ifungwa ry’umunyamakuru Gasana Byiringiro

Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo?

Ibihwihwiswa: Senateri Gasamagera yaba yifuze amategeko y’igenzura rya internet kubera impamvu bwite?

Perezida Kagame kuri France 24

Ibihwihwiswa: Aho inzovu ebyiri zirwaniye ni ubwatsi bubabara

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste